
Ku Cyumweru, tariki ya 22 Kamena 2025, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko Amerika yateye ibirindiro bitatu bya Iran bikora ku ngufu za kirimbuzi, ari byo:
- Fordow
- Natanz
- Isfahan
Yavuze ko igitero cyagenze “neza cyane”, kandi ko indege zose zasubiye iwabo zitagize ikibazo.
Baratangaza ko bbateyeibyo ibisasu mu buryo bukurikira ndetse naho byakoreshejwe:
- Fordow: Aha niho basukura uranium (materiyeli ikoreshwa mu gukora bombe za kirimbuzi) mu buvumo bwimbitse hafi y’umujyi wa Qom. Bateye ibisasu bikomeye bishobora kugera kure cyane mu butaka (bunker busters).
- Natanz: Ahantu hanini Iran ikoreramo gahunda yayo ya kirimbuzi, harimo ibyumba binini byo gusukura uranium. Nabwo hatewe ibisasu bya precision.
- Isfahan: Icyicaro cy’ubushakashatsi no gutunganya ibikoresho bya kirimbuzi. Hatewe missiles zirenga 24 za Tomahawk zivuye ku bwato bwa gisirikare bwa Amerika.
Ibikoresho byakoreshejwe:
- Bunker Buster (GBU-57): Igisasu kiremereye cyane cyica kigera ahantu hagoye kugerwaho.
- B-2 Stealth Bombers: Indege zitaboneka ku radar, ari zo zonyine zibasha gutwara ibyo bisasu.
- Tomahawk Missiles: Misile zifite ubuhanga bwo kugera ku ntego neza.
Amerika yavuze ko indege 125 zafatanyije mu gitero, haterwa ibisasu 75 byose hamwe. Ni igitero kinini cyane cya B-2 Amerika yakoze.
Hanyuma rero ibyangiritse n’ingamba zo kurinda abaturage
- Trump yavuze ko ibikorwaremezo bya kirimbuzi byangiritse burundu.
- Ariko Iran yavuze ko yabimenye kare ko bazatera, ikaba yarabanje kwimura abakozi bayo ku gihe.
- Ishami ry’ingufu za kirimbuzi muri Iran (AEOI) rivuga ko:
- Nta bucucike bwa radiyoaktif (radiation) bwabonetse
- Abaturage begereye ibyo bice bari amahoro
- N’ishami rya IAEA (ry’Umuryango w’Abibumbye) ryemeje ko nta kimenyetso cy’uburozi cyangwa impanuka byabonetse.
🇮🇷 Irani rero yagize icyo ivuga kuri kino gitero
- Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yavuze ko Amerika yakoze igikorwa kitemewe n’amategeko mpuzamahanga.
- Iran ishobora gusezera ku masezerano yo kudakwirakwiza intwaro za kirimbuzi (NPT).
- Umuyobozi w’ikirenga wa Iran, Ayatollah Khamenei, yavuze ko Amerika izishyura bikomeye.
Iran rero yavuze ko:
“Ibi bitero ni ubugizi bwa nabi. Amerika yishe diplomasi. Iran izirwanaho uko ishoboye.”
Ibi rero byatumye Isi n’abasesenguzi baburira ko ibintu bishobora gusatira intambara nini
- Umunyamabanga mukuru wa ONU, Antonio Guterres, yavuze ko ibi ari guteza umutekano muke ku isi hose.
- Iran ishobora kwihorera biciye mu:
- Kugaba ibitero ku ngabo z’Amerika muri Irak, Syria n’ahandi
- Gukoresha imitwe yayo y’intambara ikorana na yo (proxy militias)
- Gutera ubwato bwa gisirikare bw’Amerika buhagarariye mu gace ka Persian Gulf
- Umuhanga mu bya politike, Adam Weinstein, yavuze ko:
“Amerika ishobora kwisanga mu ntambara nini idafite ingaruka nziza na nkeya.”
Icyerekezo gishya cy’intambara?
- Iran ivuga ko izakomeza gahunda yayo ya kirimbuzi.
- Amerika n’Israël bashobora gukomeza ibitero.
- Isi yose irimo gutegereza uko Iran izihorera, n’uko ibintu bizagenda mu gihe kiri imbere.
Wakoze wowe wabanye natwe iyi ni Tebuka Media komeza ubane natwe