Ku Cyumweru, tariki ya 22 Kamena 2025, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko Amerika yateye ibirindiro bitatu bya Iran bikora ku ngufu za kirimbuzi, ari byo:

  • Fordow
  • Natanz
  • Isfahan

Yavuze ko igitero cyagenze “neza cyane”, kandi ko indege zose zasubiye iwabo zitagize ikibazo.


Baratangaza ko bbateyeibyo ibisasu mu buryo bukurikira ndetse naho byakoreshejwe:

  • Fordow: Aha niho basukura uranium (materiyeli ikoreshwa mu gukora bombe za kirimbuzi) mu buvumo bwimbitse hafi y’umujyi wa Qom. Bateye ibisasu bikomeye bishobora kugera kure cyane mu butaka (bunker busters).
  • Natanz: Ahantu hanini Iran ikoreramo gahunda yayo ya kirimbuzi, harimo ibyumba binini byo gusukura uranium. Nabwo hatewe ibisasu bya precision.
  • Isfahan: Icyicaro cy’ubushakashatsi no gutunganya ibikoresho bya kirimbuzi. Hatewe missiles zirenga 24 za Tomahawk zivuye ku bwato bwa gisirikare bwa Amerika.

Ibikoresho byakoreshejwe:

  • Bunker Buster (GBU-57): Igisasu kiremereye cyane cyica kigera ahantu hagoye kugerwaho.
  • B-2 Stealth Bombers: Indege zitaboneka ku radar, ari zo zonyine zibasha gutwara ibyo bisasu.
  • Tomahawk Missiles: Misile zifite ubuhanga bwo kugera ku ntego neza.

Amerika yavuze ko indege 125 zafatanyije mu gitero, haterwa ibisasu 75 byose hamwe. Ni igitero kinini cyane cya B-2 Amerika yakoze.

Hanyuma rero ibyangiritse n’ingamba zo kurinda abaturage

  • Trump yavuze ko ibikorwaremezo bya kirimbuzi byangiritse burundu.
  • Ariko Iran yavuze ko yabimenye kare  ko bazatera, ikaba yarabanje kwimura abakozi bayo ku gihe.
  • Ishami ry’ingufu za kirimbuzi muri Iran (AEOI) rivuga ko:
    • Nta bucucike bwa radiyoaktif (radiation) bwabonetse
    • Abaturage begereye ibyo bice bari amahoro
  • N’ishami rya IAEA (ry’Umuryango w’Abibumbye) ryemeje ko nta kimenyetso cy’uburozi cyangwa impanuka byabonetse.

🇮🇷 Irani rero yagize icyo ivuga  kuri kino gitero

  • Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yavuze ko Amerika yakoze igikorwa kitemewe n’amategeko mpuzamahanga.
  • Iran ishobora gusezera ku masezerano yo kudakwirakwiza intwaro za kirimbuzi (NPT).
  • Umuyobozi w’ikirenga wa Iran, Ayatollah Khamenei, yavuze ko Amerika izishyura bikomeye.

Iran rero yavuze ko:

“Ibi bitero ni ubugizi bwa nabi. Amerika yishe diplomasi. Iran izirwanaho uko ishoboye.”


Ibi rero byatumye Isi n’abasesenguzi baburira ko ibintu bishobora gusatira intambara nini

  • Umunyamabanga mukuru wa ONU, Antonio Guterres, yavuze ko ibi ari guteza umutekano muke ku isi hose.
  • Iran ishobora kwihorera biciye mu:
    • Kugaba ibitero ku ngabo z’Amerika muri Irak, Syria n’ahandi
    • Gukoresha imitwe yayo y’intambara ikorana na yo (proxy militias)
    • Gutera ubwato bwa gisirikare bw’Amerika buhagarariye mu gace ka Persian Gulf
  • Umuhanga mu bya politike, Adam Weinstein, yavuze ko:

    “Amerika ishobora kwisanga mu ntambara nini idafite ingaruka nziza na nkeya.”


Icyerekezo gishya cy’intambara?

  • Iran ivuga ko izakomeza gahunda yayo ya kirimbuzi.
  • Amerika n’Israël bashobora gukomeza ibitero.
  • Isi yose irimo gutegereza uko Iran izihorera, n’uko ibintu bizagenda mu gihe kiri imbere.

Wakoze wowe wabanye natwe iyi ni Tebuka Media komeza ubane natwe