Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo ari mu bayobozi bageze i Luanda muri Angola uyu munsi mu nama y’ubucuruzi hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Afurika Ku wa Mbere tariki ya 23 Kamena 2025, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), Félix Antoine Tshisekedi Tshilomb, yageze i Luanda muri Angola aho yitabiriye Inama ya 17 y’ubucuruzi hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Afurika (US-Africa Business Summit), yateguwe n’umuryango Corporate Council on Africa (CCA).

Iyo nama ihuriyemo abantu barenga 1,500, barimo abakuru b’ibihugu, ba Minisitiri b’Afurika, abayobozi bakuru b’Amerika ndetse n’abayobozi b’amasosiyete akomeye y’Afurika na Amerika. Ifite insanganyamatsiko igira iti:

Inzira z’iterambere: icyerekezo gihuriweho ku bufatanye hagati ya Amerika n’Afurika”, ikaba ibera mu mujyi wa Luanda ku nkengero z’Inyanja ya Atlantika.

Umushinga wa “Corridor de Lobito” ni umwe mu bizibandwaho muri iyo nama. Uyu mushinga ushyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika binyuze muri gahunda yayo yitwa Partenariat pour les Infrastructures Mondiales (PGII). Perezida Tshisekedi rero azatanga ikiganiro muri panele yihariye y’iyo nama, agasobanura uruhare rwa RDC muri uwo mushinga.

(Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Uwo muhanda wa Lobito si umushinga w’ibikorwaremezo gusa, ahubwo ni ikimenyetso cy’ubufatanye buhamye hagati y’ibihugu bitatu by’Afurika yo hagati: Angola, Zambiya na RDC. Ni umuyoboro witezweho guteza imbere ubucuruzi n’iterambere ry’akarere.

Muri iyo nama, Perezida Tshisekedi azagirana ibiganiro byihariye n’abandi bakuru b’ibihugu ndetse na Massad Boulos, Umunyamabanga Mukuru Ushinzwe Afurika mu biro bya Perezida Donald Trump.

 

Wakoze kubana natwe iyi ni Tebuka Media komeza ubane natwe amakuru yacu ni akagaruka